Kofi Annan yahoze arongoye ONU yashinguwe mu cubahiro

Ghana, Kofi Annan

(VOA) – Muri Ghana, Kofi Annan yashinguranywe uyu munsi icubahiro c’umukuru w’igihugu, birimo icyubahiro cya gisilikali, mu irimbi rikuru rya Accra, umurwa mukuru. Isanduku y’umurambo yariho ibendera ry’igihugu.

Abakuru b’ibigugu batandakanye bari bahari: umukuru w’igihugu cya Ghana Nana Akufo-Addo na bagenzi be batatu bamubanjirije ku butegetsi, Jerry Rawlings, John Kuffour na John Mahama, bose bari bambaye imikara.

Abanyamahanga bari bahari ni nka perezida wa Cote d’Ivoire Alassane Ouattara, uwa Liberiya George Weah, uwa Etiopiya Mulato Teshome, uwa Namibiya Hage Geingob, n’uwa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa.

Hari kandi umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, perezida w’inama nyobozi y’Afrika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat, igikomangoma cya Norvege, n’intumwa za Leta zunze ubumwe z’Amerika na Canada, n’ibindi bihugu by’Afrika n’iyindi migabane y’isi. Abaturage barenga ibihumbi bitandatu nabo baherekeje umurambo wa nyakwigendera Kofi Annan.

Kofi Annan ni we Mwirabura wenyine kugeza ubu wategetse Umuryango w’Abibumbye, kuva mu 1997 kugera mu 2006. Ariko ni Umunyafrika wa kabili nyuma y’uwo yasimbuye, UmunyaMisiri, Boutros Boutros-Ghali, wategetse ONU kuva mu 1992 kugera mu 1996.

Kofi Annan yitabye Imana ku italiki ya 18 y’ukwa munani gushize afite imyaka 80 y’amavuko. Imihango yo gushyingura umurambo irasoza iminsi itatu y’icyunamo muri Ghana.

Advertisements

Categories: Africa

Tagged as: ,

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.